Turi bande

www.bohoka.com ni Urubuga rwa Gikristo rwashizwe bitutse ku gitekerezo cyagizwe na Irénée Ruhogo icyo gikorwa gishyigikirwa n’Abakunzi b’inyigisho za Bibiliya.

Mu rwego rwo gufashanya kurushaho kwegera Imana, binyuze mu ikorabuhanga, turi mugihe abantu Dukeneye ijambo ry’Imana kuko niryo ritweza, rikatwigisha ndetse rikadufasha kubaho mubuzima Buhesha Imana icyubahiro. ( 2 timoteyo 3:16-17) twasanze bamwe kubera guheranwa n’akazi batabona uko baterana hamwe nabandi mu minsi y’imibyizi twifashije uru rubuga www.bohoka.com kugira ngo Ijambo ry’Imana rigere kuri bose buri munsi.

Kandi dusohoze misiyo Yesu yaduhaye ati:” Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mu babatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’ Umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” iri vugabutumwa turikora twifashishije uru rubuga www.bohoka.com

Intego Yacu

Yohana 8:32, 36 Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura
Kwamamaza Kristo Yesu kuko ari we nzira n’ukuri n’ubugingo ( Matayo 28:19-20)

Icyerekezo

Guharanira kuzataha ijuru ( kuzagira iherezo ryiza ry’Abakiranutsi )
Inyigisho dusangira buri munsi zubakiye ku ijambo ry’Imana

  1. UKURI ( Guharanira kugira ukuri ko mu mutima) Zaburi 51:8
  2. KWIZERA ( Kwizera niyo Ngabo idukingira imyambi y’Umubi kandi ni intwaro turwanisha Abefeso 6:16
  3. URUKUNDO ( Imana ni Urukundo udakunda ntazi Imana 1 Yohana 4:87

Twizera ko:

  • Bibiliya ari ijambo ryahumetswe n’Imana, ni ibyo Imana yahishuriye abantu, ridufasha ku menya Imana, kandi rifite ubushobozi bwo guhindura umuntu uryizera wese kwitwa Umwana w’Imana no kuzaragwa ubwami Imana, (2Timoteyo 3:15-16; ibyakozwe n’Intumwa 4:12, 1Petero 2:2).
  • Hariho Imana Imwe rukumbi Ishobora byose, iriho, ihoraho iteka ryose, kandi izahoraho iteka ryose, Umuremyi w’Isi n’Ijuru gutegeka kwa kabiri 6:4, Zaburi 90:2, Kuva 3:14.
  • Umuntu yaremwe atunganye ariko kubwo kutumvira aza kugwa mubyaha. Itangiriro 1:26-31, 3:17, Abaroma 5:12-21.
  • Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza wacu w’ukuri w’ibyaha byacu kandi ari we muhuza wabari mu isi n’Imana, kandi ko yabyawe n’Umwari Mariya mu buryo bw’Umwuka Wera luka 1:31, 35, abagalatiya 4:4 twizera n’Urupfu rwe no kuzuka kwe np gungurwa guheshwa n’amaraso ye. Abaroma 10:8-15, 1kor 15;3-4, Tito 2:11, 3:5-7.
  • Kubatizwa ari ikimenyetso cyo guhambanwa na Kristo bigomba kubahirizwa nk’uko bisabwa n’ibyanditswe byera, na buri wese wihannye kandi mu mitima yabo bakaba barizeye ko Yesu ari umukiza n’umwami. Ni muri ubwo buryo imibiri yabo iba yejejwe mu mazi nyakuri nk’ikimenyetso cyo kwezwa kw’inyuma, mu gihe imitima yabo iba yaraminjagiweho amaraso ya Kristo nk’ikimenyetso cyo kwezwa kw’imbere. N’uko bakaba batangariza isi ko bapfanye na Yesu bakazukana nawe ndetse bakaba bagendera mu buzima bushya (Matayo 28:19, Ibyakozwe 10:47-48; Abaroma 6:4; Ibyakozwe 20:21; Abaheburayo 10:22).
  • Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza wacu w’ukuri w’ibyaha byacu kandi ari we muhuza wabari mu isi n’Imana, kandi ko yabyawe n’Umwari Mariya mu buryo bw’Umwuka Wera luka 1:31, 35, abagalatiya 4:4 twizera n’Urupfu rwe no kuzuka kwe np gungurwa guheshwa n’amaraso ye. Abaroma 10:8-15, 1kor 15;3-4, Tito 2:11, 3:5-7.
  • Ifunguro ryera, rigizwe n’umutsima (umugati) nk’Urwibutso rw’umubiri wa Kristo Yesu, igikombe nk’urwibuto rw’Amaraso ye y’Isezerano rishya ku bizera bose kugeza kugaruka k’Umwami wacu Luka 22:14-20, kandi ko dusangiye kamere y’Imana (2Petero 1:4), bidufasha kwibuka uko Yesu yababajwe akicwa (1Abakorinto 11:26).
  • Itorero ni umubiri wa Kristo, ubuturo bw’Imana binyuze mu Mwuka, rikaba rifite inshingano yo gusohoza inshingano nyamukuru yo kuvuga ubutumwa bwiza. Buri wizera wese, wabyawe n’Umwuka n’urugingo rw’itorero ry’imfura, banditswe mu ijuru. (Abefeso 1:22-23; 2:22; Abaheburayo 12:33).
  • Hari ijuru rishya hamwe n’isi nshya byateguriwe abana b’Imana bayubaha bakitondera ibyo yahamije (2Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1).