Uburyo 4 bwo kuwurwanya Umubyibuho ukabije

Abantu benshi bakeka ko kurwanya umubyibuho ari ukwiyicisha inzara cg kunywa amazi menshi nyamara aya mazi bakayanywera igihe cyose baboneye . Iyo bigenze bityo abenshi bisanga aho kugabanya ibiro ahubwo byiyongereye kuruta mbere.

Dore ibintu 4 byagufasha

1.Regime

Mu gihe ushaka kugabanya ibiro ukoresheje regime si byiza gufata regime utabanje kwegera muganga ngo agupime . Amenye ibinure ufite uko bingana ndetse n’izindi ndwara waba ufite wenda zizirana n’ibiryo runaka cg wenda ibyo biryo ukaba ubikeneye mu burwayi bwawe nawe mu butamenya ukabireka ngo uri kuri regime. Hari regime ishobora kukuzanira ibibazo birenze ibyatumye uyifata . Muganga ukumenyera regime ugomba gufata si muganga uwo ari we wese , ni uwo bita Nutritioniste inzobere mu mirire kandi mbere yo kukwandikira regime runaka hari ibizamini azagusaba gukoresha abone kuyikwandikira. Wikwigana regime usomye mu gitabo , cg kuri internet cg ubonanye mugenzi wawe banza umenye uko amagara yawe ahagaze biguhe kumenya ubwoko bwa regime ufata

2.Sport

Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi cyane mu gihe waba wifuza kugabanya ibiro. Iyo ikozwe mu gitondo cya kare iba myiza kurushaho, kuko umubiri uba ugifite amafu . Abantu bamwe bagira amakosa yo gukora sport bakayihagarika maze bakarushaho kubyibuha. Abandi nabo bava muri sport bakaruhukira ku mafunguro akungahaye ku binure n’amasukari bakabona babyibushye kuruta kubera ko iyo wakoze sport bikongerera apetit niba rero ushaka kugabanya ibiro zirikana kurira ku gihe wirinda kurya buri kanya mbese wigomwe. Nanone kd nutangira uburyo bwo kugabanya ibiro ntukitege impinduka mu gihe gito cyane. Bamwe bakora sport nyuma y’ukwezi kumwe bakwipimisha basanga nta cyahindutse bagacika intege. Ibyaba byiza wategereza nibura amezi 3 kugirango ubone impinduka. Nibura nyuma y’amezi 3 kugeza kuri 6 uzaba umaze kumenyera ku buryo bizajya byikora. Ikindi kandi , irinde gushaka gutakaza ibiro mu buryo bwihuse si byiza.

3.Kunywa amazi 

Kunywa amazi ni ingenzi kuri buri muntu yaba arwaye cg atarwaye yaba  ubyibushye  cg unanutse,  kuko amazi adufasha gusukura umubiri akaba n’umuti w’indwara nyinshi. Icyakora mu gihe wanywa amazi kuko ushaka kuyifashyisha mu kugabanya umubyibuho ukabije byaba byiza ugiye unywa amazi yawe mu gitondo cya kare. Abaye ari akazuyazi byaba byiza kurushaho. Niba udakunda amazi ongeramo ibitonyanga bike by’umutobe w’indimu, amacunga cg icungandimu (Pamplemousse), bizagufasha kuyanywa wumva  akuryoheye kd wungukirwe n’ama vitamins aboneka muri izo mbuto. Kunywa amazi uyavanga n’ibyo kurya si byiza kuko atuma udusabo tw’indurwe turekura nyinshi kd iyo yabaye nyinshi mu gifu byongera ibiro ari nako bicyangiza buhoro buhoro.

4.Umunzani:  

Iminzani yose burya ntabwo ipima kimwe. Ushobora guhura n’umwana ufite umunzani    ukipimisha, wagera imbere undi akagupima ukajya no kwa muganga ukongera ukipimisha . Uzatungurwa n’uko ku munsi umwe iyo minzani ikwereka ko ufite ibiro bigatandukanye.Niyo mpamvu inama nziza ari ukugura umunzani wawe ukawutunga iwawe ukajya wipima buri gitondo. Nibwo uzamenya neza ko uri kugabanuka kuko uzajya ukwereka na 100gr wagabanyijeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *