Niba ureresha umwana wawe sisete(SUCETTE/PACIFIER) menya byinshi ku ngaruka ishobora gutera

Abantu batari bake usanga bifashisha sisete(SUCETTE/PACIFIER) mu guhoza abana ndetse no kubahuza.

Aka kantu gashyirwa mu kanwa k’umwana ngo yonka aho yicaye cyangwa aryamye ngo bimufashe kumwongerera ubwitonzi mu mwanya w’ibere mu gihe abamurera hari ibindi bahugiyemo ngo gafite ingaruka.


Nk’uko bvitangaza n’urubuga rwa interineti rwa aufeminin.com, mu gihe umwana ahawe sisete hakiri kare bituma konka bitagenda neza ku buryo umubyeyi ashobora kubura amashereka bitewe n’uko umwana ahugira ku konka sisete ntabashe konka cyane ngo amashereka yireme mu mabere.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko konka sisete bigira ingaruka ku buzima bw’umwana kuko isuku yayo kuyitaho bitoroshye dore ko kugira ngo uyicunge ku buryo itagwa hasi bidashoboka kandi uko iguye atari buri wese witaho guhita ayisukura, ikindi ni uko ishobora gusangirwa n’abana benshi bituma iba icyari cy’indwara zitandukanye.


Ikindi ni uko gukomeza konka sisete bituma amenyo y’umwana amera adateganye ku buyo ashobora kumera asohoka hanze aho kumerera imbere mu kanwa ndetse no mu gihe amenyo yameze ngo bikaba bishobora gutuma umwana agira ibibazo by’indwara zo mu kanwa.

 Uretse izi ndwara kandi ibi binatuma umwana yiyumvamo kuba wenyine asa nk’ufite agahinda bigira ingaruka ku mitekerereze bityo bikaba byanatera gutinda kuvuga kuko aba abona ko nta bantu bamwumva kuko nyine mu gihe arize aho kumuha umwanya bahita bamucomeka sisete. Ibi rero ngo bituma umwana ahora ajunjamye ndetse akagaragara nk’ukiri muto no mu gihe yakuze hakaba hari ibyiyumvo atabasha kugaragaza.

Ibi kandi byiyongera ho kuba umwana wamenyerejwe sisete atababasha kwiyumvamo umubyeyi we mu buryo busanzwe kuko ngo urukundo hagati yabo rugabanuka kuko umubyeyi adaha umwana umwanya hagije yitwaje ko afite ikimuhuza.


Mu gihe umwana yamenyerejwe sisete ngo kuyimukuraho akuze bikunze kugorana kuko bisaba inzira ndende bikaba bishobora gutuma ashwana n’umubyeyi mu gihe ashatse guhita ayimwambura ako kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *