Amahirwe yawe ari mu kubaho ubuzima bwubaha Imana

« Mwana wanjye uyu munsi Uwiteka abane nawe, kugira ngo uzahirwe, ni koko uzahirwa . » (1 Ingoma 22 :11-13)

Mu gihe Dawidi yendaga gusimburwa ku ngoma n’umuhungu we Salomo yamuhaye inama yavomye mu burararibonye yari afite ku bw’igihe yari amaze ku ngoma. Izo nama zatumye Dawidi wari umushumba w’intama utazwi ahinduka Umwami w’ikirangirire.Yamenye amabanga y’intsinzi kandi ayigeraho nubwo yagiye akora n’amakosa menshi. « Ujye wisunga Imana kugira ngo ikuyobore inzira unyuramo kandi iguhe ubwenge. »


Dawidi aha aravuga mu ncamake ibyo Salomo yagombaga gukora niba ashaka kugera ku ntsinzi. Mbere na mbere yagombaga gushyira imbere kandi akita ku mirimo y’Imana.Kuri twe, ibyo bifite aho bihuriye n’amagambo Yesu yavuze ati « mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka, ibindi muzabyongererwa » (Matayo 6.33)
Salomo yagombaga kubakira Imana urusengero. Salomo yagombaga kubaha Imana, akaguma mu ijambo ryayo, akayoboka amabwiriza yayo.Yagombaga kandi kwiringira ko Imana ifite umugambi ku buzima bwe kandi ko izanawusohoza.


Dawidi yahamagariye Salomo umuhungu we gukomeza kwitwararika imbere y’Imana akayikorera n’umutima we wose, adakoresheje ububasha afite mu nyungu ze bwite.Mu kumuhugura yamwijeje ko Imana izamuha ubutunzi nakomeza kuyobora ubwoko bwayo.


Salomo arasabwa kwikomeza, ntagire ubwoba ariko kandi akicisha bugufi. Mbese wumva wifuza kugera ku ntsinzi, ugatera imbere ?Kurikiza inama nk’izo Dawidi yahaye umwana we Salomo.Egurira Imana ubuzima bwawe.Umvira ijambo ryayo.Yisabe ko ikuyobora iguhe n’ubwenge.Yiringire.Koresha icyo wahawe ubera umugisha bagenzi bawe.Shaka mbere na mbere ubwami bw’Imana hanyuma utere intambwa ugana imbere ku bwo kwizera.


Imana iguhe umugisha.лобановский харьков класспродвижение информационного порталаwhere is the black sea on the world map

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *